Kurwanya isuri :

Karega na Karera bazi neza ko imbaraga z’amazi ari zo zitera isuri. Bazi kandi ko hari isuri ica imikuku n’itera inkangu.

Basabye umwarimu wabo kubasobanurira uko barwanya isuri, cyane cyane itwara ubutaka bwo hejuru.

Mwarimu arababwira ati «ngiye kubabaza ibibazo bibiri, hanyuma dushakire hamwe uburyo bwo kurwanya isuri. Ni iki giha amazi imbaraga?. Ubutaka bushoborwa cyane n’isuri buba bumeze bute? »

Karera aramusubiza ati « amazi agira imbaraga iyo atemba vuba; ahacuramye ahitana byose, ahategamye ahasiga ibyo yamanuye, agata imbaraga zose yari afite.»p>

Mwarimu aramusubiza ati «ikibazo cya mbere ugishubije neza cyane. »

Mwarimu arongera ati «ni nde wasubiza ikibazo cya kabiri? » Karega arasubiza ati «ibirinda ubutaka isuri ni ibihingwa n’ibyatsi bibutwikira. Iyo ubutaka buhinze butarabona ibihingwa bibutwikira, ntacyaburwanaho, imvura itwara igitaka cyinshi. »

Noneho mwarimu abasobanurirauburyo bwo kubuza amazi kwiruka cyane: Imyobo bacukura ku misozi itangira amazi ikayabuza kwiruka cyane. Imiringoti n’ibyatsi batera bihagarika amazi, bikayambura igitaka yari atwaye. .

Ku materasi ubutaka buba bushashe, amazi ntatemba ngo atware igitaka.

Iyo ubutaka buhinze neza, amazi abucengeramo ntatembe.

Ubutaka burimo ifumbire ituruka ku mborera bunywa amazi menshi. Amazi ntahatemba cyane. .

Murabona ko hari uburyo bwinshi bwo guhagarika amazi.

Karega barabaza ati « muvuze ko ubutaka buhinze neza bwinjirwamo n’amazi bukayabuza gutemba, nyamara mbere bari bavuze ko ubwo butaka ntacy bufite kiburwanaho. »

Mwarimu arasubiza ati «ikibazo cyawe ni cyiza cyane.
Akenshi igikorwa kimwe kigira ibyiza n’ibibi, niyo mpamvu igikorwa kimwe kidahagije.
Ubutaka buhinze neza mu murima udaciyemo imyobo, ntuterweho ibyatsi, buzatwarwa n’isuri.
Ni ngombwa kwita ku bintu byinshi
Ahacuramye cyane ntibahahinga, bahatera ishyamba, ahadacuramye cyane baharekera urwuri cyangwa bakahatera ibihingwa bitwikira ubutaka. »